Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

ABATURAGE BARASABWA GUKOMEZA GUSHYIRA IMBARAGA MU KWIRINDA IBIZA.

Minisitiri muri Minisiteri ishijwe ibikorwa by'ubutabazi yifatanyije n'abaturage mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe 2026, hacukurwa imirwanyasuri mu murenge wa Ngoma mu Kagari ka Fugi kuri Ha 6.5. Mu nkuru haragaragamo Minisitiri akangurira abaturage kurwanya ibiza n'isuri irimo.

Minisitiri yavuze ko umuganda ari igikorwa cikiriro n'abaturage cyo kujyana hamwe mu kurwanya ibiza no kubaka umutekano. Senateri Evode Uwizeyimana yagize ati "Tukwiye kwitegura neza kwibuka no gufata mu mugongo abayirokotse".

Hon. Senateri Evode Uwizeyimana akangurira abaturage kwitegura gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 32 birinda ingengabitekerezo ya Jenoside no gufata mu mugongo abayirokotse. Igi gikorwa cyitabiriwe na Perezida w'Ikanama Njyanama, Komite Nyobozi y'Akarere, n'abagize Inzego z'umutekano, Ikigo cy'Igihugu cy'ibarurishamibare.

Abaturage bakoze umuganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe 2026, wibanze ku bikorwa byo gusana ibikorwa remezo, imihanda y’imigenderano no gusanira inzu abaturage basenyewe n’ibiza.

MATA : HIBUTSWE ABASAGA 368 BAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Hon Senateri Fulgence Nsengiyumva ari kumwe   na Komite Nyobozi y’Akarere, Umuyobozi w’ingabo Brig Gen. J. Majyambere, Perezida wa IBUKA  ku rwego rw’Akarere, RFC, DPC n’abafatanyabikorwa, bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Mata mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu  murenge wa Mata   uherereye  ahahoze ari komini Rwamiko.

Mu butumwa  bwatanzwe  n'umuhtitsi Mukuru nyuma y'ikiganiro ku mateka ya Jenoside  bwibanze ku 
guhamagarira kwamagana imiyoborere mibi n’abayobozi bishe abaturage bagombaga kurinda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.gushimira Inkotanyi/RPF zahagaritse Jenoside, ndetse na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame watangije imiyoborere myiza, ubumwe n’ubwiyunge,guteza imbere ubumwe  n'ubudaheranwa no guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hon. Nsenyiyumva yakomeje akangurira abaturage  gushyigikira gahunda ya Ndi Umunyarwanda no gushyigikira ibikorwa byose bigamije ubumwe bw’Abanyarwanda mu mahoro n’iterambere rirambye.

Mu kwibuka  kandi  hashimiwe  bamwe mu baturage batari mubahigwaga ariko bagashyira ubuzima bwabo mu kaga bagatabara abandi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
 

GUVERINERI YASABYE KWIHUTISHA IRANGIZWA RY'IMIHSINGA MININI IRI GUKORERWA MU KARERE

 Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madamu Alice Kyitesi ari kumwe n’Umunyamabanga Uhoraho wa MINEDUC Bwana Charles Karakye, Umuyobozi w’Akarere ka NyaruguruDr Murwanashyaka Emmanuel , hamwe n’inzego z’umutekano, basuye imishinga y’ubwubatsi irimo iya Cyahinda TTC n’umuhanda wa Nyagisozi–Remera–Nshili (km 18) asaba  ko  byakwihutishwa

Imirimo yo kubaka Cyahinda TTC igeze kuri 90%. Hatanzwe amabwiriza ko imirimo isigaye igomba kurangira bitarenze ku wa 20/05/2026.

Imirimo yo kubaka umuhanda wa Nyagisozi–Remera–Nshili igeze kuri 17.28%. Hatanzwe amabwiriza yo kwihutisha kwishyura ingurane no kwimura abimurwa, ndetse n’uko rwiyemezamirimo yazana ibikoresho bihagije ku murimo kugira ngo imirimo yihute.

ISUKU NI ISOKO Y'UBUZIMA KUKO ITURINDA INDWARA- VISI MEYA BYUKUSENGE ASSUMPTA

Ubwo yifatanyaga n'abaturage mu cyumwe cyahariwe ibikorwa  by'umuryango n'ubukangurambaga ku  isuku, Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushunzwe iterambere ry'imibereho myiza .Byukusenge Assumpta ari kumwe na Musenyeri wa Sierra community church  yasabye abaturage  kwimakaza isuku n'isukura aho bari hose, kwita ku ngo mbonezamikurire y'abana bato no kwirinda amakimbirane mu miryango.

Ni ubukangurambaga bwakozwe kuwa 31 Werurwe  ku bufatanya na Seirra community church imiryango yahawe inkweroimiguru  1000 , Matera 10 n'ibitanda  10 yo mu mudugudu wa Gitara ,Akagari ka coko yashikirijwe inkweto, bongera kwibutswa uburyo  bwo gusukura abana, guhanranira kugira umuryango utekanye kandi ushobnoye, gukumira inda ziterwa abangavu kujyana  abana bose ku ishuri,…

Mu butumwa bwatanzwe n'abaturage   bagaragaje ko  bishimiye ubuyobozi bwiza bukomeza kubegera hagamijwe ibikorwa byo guteza imbere ubukungu n'imibereho myiza yabo.Abaturage biytemeje ko bagiye gushyira mu bikorwa inama bahawe kandi n'ubufasha  bahawe bakabubyaza umusaruro.

Umuyobozi w'Akarere Wungirurjiej ushinzwe  imibereho myiza y'Abatuarage  yashimiye umufatanyabikorwa  Seirra Community Church anagharuka klu kamaro ko kwimakaza  isuku n'isukura  , kwirinda amakimbirane mu miryango  no  kwita kubana ghakumirwa igwindita n'imirire mibi.

Musenyeri wa Sierra Community Church, Bishop Mutabaruka Aphrodis  yashimiye ubufatanye   bafitanye n ‘Akarere ka Nyaruguru mu guteza imbere ibya roho  n’ibyumubiri aho yafuze ko  Itorero ryabo ritari kure ya gahunda  za Leta kubera ko nabo   bifuza ko  roho nzima yatura mu mubiri muzima  ari nayo mpamvu bakomeje gushyigikira ibikorwa   bigamije imibereho myiza y'abaturage birimo   kwimakaza isuku n'isukura, kwita ku ngo mbonezamukurira harwanwa igwingira, guteza im bere uburezi, ubuzima n'ibindi bikorwa  by'amajyambere. 

 

Igenamigambi

Serivisi fatizo zitangwa mu ishami ry'Igenamigambi.  Soma Ibindi

Imari

Serivisi fatizo zitangwa mu ishami ry'imari. Soma Ibindi

Imibereho myiza

Serivisi zitangwa mu karere zijyanye ni imibereho myiza. Soma Ibindi

Imiyoborere myiza

Serivise zitangirwa k' Akarere mu ishami ry' Imiyoborere Myiza. Soma Ibindi

Uburezi

Serivise fatizo zitangwa mu ishami ry'uburezi. Soma Ibindi

Ubuhinzi, Ubworozi n'umutungo kamere

Serivisi fatizo zitangwa mu ishami ry'ubuhinzi, ubworozi n'umutungo kamere. Soma Ibindi

Ubuzima

Serivise zitangirwa k' Akarere mu ishami ry'ubuzima. Soma Ibindi

One stop center

Serivisi fatizo zitangwa mu ishami ry' one stop center. Soma Ibindi

Ishami ry’Ikoranabuhanga

Serivisi fatizo zitangwa mu ishami ry'ikoranabuhanga. Soma Ibindi

Nyaruguru

Akarere ka Nyaruguru kari mu Ntara y'Amajyepfo kakaba kagizwe n'Imirenge 14 ifite utugari 72 n'imidugudu 332. Gahana imbi n'Akarere ka Nyamagabe, Huye, Gisagara, Igihugu cy'Uburundi na Pariki ya Nyungwe.

 Ni Akarere k'ubukerarugendo bushingiye ku Iyobokamana; Ubuhinzi bw'icyayi bugize ubukungu bw'Akarere aho Akarere ka Nyaruguru    gafite uruhare rwa 20% by'umusaruro w'icyayi.

Menya byinshi

14

Imirenge

72

Utugari

332

Imidugudu

1,010

Ubuso (Km2)

318,126

Abaturage (2020)

291

Ubucucike (Km2)