URUBYIRUKO RWA GSMARI MERCI KIBEHO RWASABWE KUBA UMUSEMBURO W’UBUMWE NO KUNYOMOZA ABAPFOBYA JENOSIDE
Ku wa kane tariki ya 07 Gicurasi 2026, abanyeshuri, abarimu, n’ababyeyi barerera muri GS Mari Merci Kibeho bifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umushyitsi mukuru muri uyu muhango, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, yagejeje ubutumwa bukomeye ku bitabiriye bose, ashimangira ko urubyiruko ari rwo mbaraga n’amizero igihugu cyiringiye mu kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.
Umuyobozi w’Akarere yasabye abanyeshuri kurushaho gushimangira amatsinda y’ubumwe n’ubudaheranwa mu kigo. Yagaragaje ko aya matsinda ari yo shuri ryo gusobanukirwa amateka nyayo y’igihugu no kubaka imitekerereze ikomeye itajegajega.
Yakomeje asaba abanyeshuri kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’abapfobya amateka bakoresheje imbuga nkoranyambaga kuba maso, kunyomoza amakuru y’ibinyoma, no kwamaganira kure umuntu wese ubiba urwango n'amacakubiri.
Iki gikorwa cyo kwibuka cyitabiriwe kandi n’Igisonga cya Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Gikongo, Perezida wa Ibuka ku rwego rw’Akarere, Abari abanyeshuri ba GS MM Kibeho barokotse Jenoside n’imiryango y’abanyeshri bigaga muri iri shuri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.