ABATURAGE BARASABWA KWIRINDA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE
Abaturage batangiye icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 32Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda basabwa , gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa , kwibuka biyubaka.
Kuwa 07 Mata 2026 kimwe n'ahandi mu gihugu, mu midugudu y'Akarere ka Nyaruguru hatangijwe ku mugaragaro igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Insanganyamatsiko iragira iti ‘Kwibuka Twiyubaka.
Ku rwegorw'Akarere iki gikorwa cyatangarijwe mu Mudugudu wa Ruramba,Akagari ka Ruramba mu murenge wa Ruramba aho abaturage bifatanije na Komite Nyobozi y'Akarere, Abajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere, Abagize Inama y'umutekano y'Akarere itaguye, Perezida wa Ibuka ku rwego rw'Akarere, Nyiricyubahiro Mgr wa EAR Diyosezi Nyaruguru, igisonga cya Mgr Diyosezi Gatolika ya Gikongoro.
Hatanzwe ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi hagaragazwa ububi bwayo ndetse abaturage bakangurirwa kwirinda ingengabikerezo ya Jenoside, kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa. Kuri uyu munsi kandi hifashishijwe ikoranabuhanga abaturage bakurikiye ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ryagarutse ku kongera guhumuriza Abanyarwanda no kubizeza ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.