MUNINI: HIBUTSWE ABARI ABAKOZI B'IBITARO BYA MUNINI BAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
Mu Mudugudu w’Akarehe, Akagari ka Ngarurira, Umurenge wa Munini, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Cyari cyihariye kuko cyibanze ku kwibuka abari abakozi, abarwayi n’abarwaza bari mu Bitaro bya Munini bishwe muri Jenoside.
Iki gikorwa cyayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, ari kumwe n’abagize Inama Njyanama y’Akarere, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Munini Inzego z’umutekano, Perezida wa Ibuka ku rwego rw’Akarere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munini, , abakozi b’Umurenge wa Munini n’ibitaro bya MUNINI , Abayobozi b’ibigo Nderabuzima, abafatanyabikorwa.
Hatanzwe ubutumwa bunyuranye binyuze mu ndirimbo zo kwibuka zagaragazaga agahinda n’icyizere cy’ejo hazaza. Hatanze ikiganiro cyimbitse ku mateka y’u Rwanda, kuva mbere y’umwaduko w’abazungu, mu gihe cy’ubukoroni, Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri, kugeza ubwo Inkotanyi zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri iki gikorwa hanatanzwe ubuhamya bw’abarokotse Jenoside, bugaragaza ubugome ndengakamere bwakorewe Abatutsi. Umushyitsi Mukuru bageje ijambo ku bitabiriye, bamagana abagize uruhare mu gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda babiba amacakubiri byageje Igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi w’Akarere yashimiye byimazeyo Inkotanyi n’Umugaba wazo Nyakubahwa Paul Kagame, bayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside ndetse bagarura Itorero, Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Yashishikarije abari aho gukomeza gusigasira ibyagezweho no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.
Mu rwego rwo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye, hatanzwe inka yahawe umuturage warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi ni gahunda Leta ikomeje yo kunga ubumwe no gufasha abarokotse kwiyubaka.
Umuyobozi w’Akarere yasabye abitabiriye bose kujya batanga amakuru y’aho imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi iherereye kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro kibakwiye. Yasoje asaba urubyiruko kwigira ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, rukubaka Igihugu kizira amacakubiri.