MUGANZA:HIBUTSWE ABAGERA KU 4900 BAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
Kuwa 12/04/2026 Ubwo yifatanyaga n’abaturage mu kwibuka ku nshuro ya 32 abagera 4900 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisitiri muri Ministeri Ishinzwe Ibikorwa by’ubutarabazi, Maj Gen(Rtd)Albert Murasira, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice Kayitesi, Senateri Hon. Prof Jean Pierre Dusingizemungu, Senateri Hon. Pelagie Uwera, abagize Komite Nyobozi y’Akarere, Perezida wa Ibuka ku rwego rw’Akarere, abagize inzego z’umutekano ku rwego rw’Intara n’Akarere, hamwe n’Abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere yasabye abaturage gukomeza kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu butumwa Minisitiri yatanze bwibanze ku Kurwanya no gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside mu baturage muri rusange, by’umwihariko mu rubyiruko, Kwimakaza imibereho myiza n’ubumwe bw’Abanyarwanda bushingiye ku miyoborere myiza, Kurwanya abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside no kugaragaza ukuri ku byabaye muri Jenoside, Gushima inkunga ya Leta y’u Rwanda ku miryango itishoboye, by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no gusaba ko hakemurwa ibibazo bikigaragara birimo iby’amacumbi n’ubuvuzi, guteza imbere indangagaciro nyarwanda zirimo ukuri, kubahana no kwirinda icyahungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda.