Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

URUBYIRUKO RUFITE IMPANO RWIBUKIJWE KO UBUTO ARI IGIHSHORO GIKOME MU GUTEGURA AHAZAZA

 Urubyiruko   rufite impano zitandukanye rwitabiriye   umwiherero    rwasabwe kubyaza umusaruro   impano  rufite mu rwego rwo gutegura neza ahazaza habo n'ah'igihugu.

 Ibi  byagarutsweho  kuwa 20/12/2025  ubwo Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry'ubukungu Bwana Gashema Janvier   ari kumwe n'Umuyobozi wa Polisi  mu Karere  Sp Francis Rutayisire,Uhagarariye Umuyobozi w'Ingabo, Intumwa za Minisiteri ya Siporo,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyahinda yasuye abakinnyi batarengeje imyaka 15  bari mu mwiherero   muri TTC St Jean Baptiste  i Cyahinda.

 Amakipe yo mu Karere  ka Nyaruguru  ari mu mwiherero  ni Volleyball,football ball,Basketball, Athletism.Abakinnyi bishimiye ubunenyi,imyitozo  n'ibiganiro  kuri  burere mboneragihugu n'indangagaciro nyarwanda. Mu butumwa  Umuyobozi w'Akarere Wungirije yahaye aba. Bakinnyi yabasabye  gushyira  imbaraga  mu mikino,  gukora cyane bakiri bato no kubyaza umusaruro  impano no gushyira mu bikorwa icyo umutoza w'Ikirenga.