Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

TWAHIRWA Fabien YATOREWE KUYOBORA IHURIRO RY'ABAFATANYABIKORWA MURI NYARUGURU

Twahirwa Fabien umukozi wa Sustainable Growers, Umuryango mvamahanga ukorana na Koperative Nyampinga ihinga ikawa ikunzwe cyane  mu Rwanda no mu mahanga, niwe watorewe  kuyobora Ihuriro ry'Abafatanyabikorwa mu iterambere ( JADF Indashyikirwa ) akaba yari aanzwe ariyobora by'agateganyo nyuma  aho yari  yarasimbuye Pst Kabalisa Anicet wagiye mu zindi nshingano.

Aya matotra yakozwe   kuri uyu wa 09/10/2025 mu cyumba  cy'inama cya Centre d'Accueil Regina Pacis aho  yitabiriwe n'abafatabyabikorwa mu iterambere ry'Akarere, Komite Nyobozi y'Akarere ,Abajyanama mun nama njyanamam y'Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa  b'imirenge, n'abakozi bakorera  ku rwego rw'Akarere  haganirwa kuri gahunda y'ibikorwa bya 2025/2026, imihigo y'Akarere n'amatora y'abagize JADF Indashyikirwa. Ku bijyanye n'amatora.
hatowe:
a. Perezida Fabien TWAHIRWA
b. Visi Perezida Bwana Gashema Janvier 
c. Umwanditsi Madame Niragire M Claire 
d. Umubitsi Madame Akure Carine