Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

SENA YAHUMURIJE ABOROZI KU KIZAMUKA CY’IBICIRO BY’IBIRYO BY’AMATUNGO

Visi Perezida wa Sena, Dr. Mukabaramba Alvera, ari kumwe Hon Senateri Bideri John Bonds n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel N’intumwa ya RAB basuye koperative, basuye Koperative y’Abajyanama b’Ubuzima yoroza inkoko n’ingurube mu murenge wa Ngera ,n’abacuruzi b’ibiryo by’amatungo mu murenge wa kibeho.

Abaturage b’imirenge ya Ngera na Kibeho bagaragarije Sena ko bahangayikishijwe n’igiciro cy’ibiryo by’amatungo kiri hejuru, bikaba bidindiza umusaruro w’ubworozi bwabo.

Mu ijambo rye, Dr. Mukabaramba Alvera yahumurije aborozi ashimangira ko iki kibazo kizwi kandi kiri gushakirwa umuti urambye. Ati: “Leta iri gukora ibishoboka byose kugira ngo ibiryo by’amatungo biboneke ku giciro kiboneye kandi bihagije, hagamijwe ko umworozi abona inyungu ikwiye.”

Umuyobozi w’Akarere, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, yashimiye Sena , avuga ko ubuyobozi bw’akarere buzakomeza gukurikirana hafi aborozi binyuze muri gahunda nka Girinka na Kora Wigire, kugira ngo boroze kinyamwuga kandi bagabanye ikiguzi cy’umusaruro.

Muri uru ruzinduko, abaturage bakanguriwe kandi gukomeza kororera mu biraro, gutera ubwatsi butanga umukamo, kwita ku bworozi bw’inkok n’ingurube ,...

Uru ruzinduko rwasize icyizere mu borozi ba Nyaruguru,biyemeza gukomeza kubyaza umusaruro ubufasha bahabwa na leta.

Muri rusange, mu Karere ka Nyaruguru no ku rwego rw'Igihugu, ibiciro by’ibiryo by’amatungo (concentrated feeds) byazamutse mu buryo bukabije:

  • Ku rwego rw'Igihugu: Kiro imwe y'ibiryo by'inkoko (Layers Mash) igeze hagati ya 700 RWF na 850 RWF, mu gihe iby'ingurube n'inka na byo byazamutseho hagati ya 30% na 50% bitewe n'igiciro cy'ibigori n'amasoya ku isoko mpuzamahanga.
  • Muri Nyaruguru: Ibiciro bishobora kurenga ibyo ku rwego rw'igihugu ho 10% kugeza kuri 15% kubera ikiguzi cy'ubwikorezi (Transport) buvana ibyo biryo mu nganda i Kigali cyangwa i Musanze bukabigeza mu mirenge nk'iya Ngera na Kibeho