INAMA NJYANAMA Y’AKARERE YASABYE KONGERA IMBARAGA MU KUZAMURA IREME RY’UBUREZI
Mu nama yaguye y’uburezi yo kuwa , Abajyanama mun nama njyanama y’Akarere bagize komisiyo y’iterambere ry’imibereho myiza basabye abafite aho bahurira n’uburezi gushyira imbaraga mu kuzamura ireme ry’uburezi n’Imitsindire y’ibizamini bya Leta.
Iyi nama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Gashema Janvier , yitabiriwe n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’uburezi, barimo inzego z’umutekano, Abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere (Komisiyo y’Imibereho Myiza), abayobozi b’ibigo by’amashuri, ba nyi’ribigo bafatanya na Leta ku bw’amasezerano, abahagarariye ababyeyi, ndetse n’abashinzwe uburezi mu mirenge no ku rwego rw’A Karere.
Mu butumwa bukomeye bwatanzwe, ababyeyi bakanguriwe kohereza abana bose mu ishuri nta n’umwe usigaye mu rugo kandi usibya umwana nkana akakeburwa, Hashimangiwe kandi akamaro ko kwitabira gahunda yo kugaburira abana bose ku ishuri (School Feeding), kuko bituma umwana yiga atuje kandi ntave mu ishuri.
Bwana Gashema Janvier yasabye abayobozi b’ibigo n’abahagarariye ababyeyi gushyira imbaraga mu gukurikirana imyigire n’imyigishirize kugira ngo ireme ry’uburezi ryifuzwa rigerweho. Yagaragaje ko ubufatanye hagati y’ishuri, umubyeyi, n’inzego z’ubuyobozi ari yo nkingi ikomeye yatuma Nyaruguru igira abana b’intwari kandi b’abahanga mu minsi iri mbere bazabasha kuyobora icyerekezo 2050 u Rwanda rwifuza.
Muri iyi nama, Komisiyo y’Inama Njyanama ishinzwe iterambere ry’imibereho myiza , hashyingiwe kubyavuye mu igenzura ryakorewe bimwe m u bigo by’amashuri yo mu karere ka Nyaruguru yagaragaje ahakenwe kongerwa imbaraga mu micungire y’amashuri, imyigire n’imyigishirize, uruhare rw’ababyeyi, abarimu n’ubuyobozi bw’amashuri kugira ngo ireme ry’uburezi ryifuzwa rigerweho.
I