Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

IMIRYANGO 58 YOROJWE INKA MURI GAHUNDA YA GIRINKA MUNYARWANDA.

 Ubwo  hizihizwaha umunsi mpuzamahanga  w'umugore wo mucyaro , imiryango  58 yo mu karere ka Nyaruguru ifite amikoro make yorojwe inka hagamijwe kuyifasha kwiteza  imbere no  kurwanya imirire  mibi.

Kwizihiza  uyu munsi byakorewe mu mirenge yose y'Akarere ka Nyaruguru  naho ku rwego rw'Akarere wizihizirijwe mu murenge wa Ruheru abaturage bifatanya n'Umuyobozi w'Akarerer, Umuyobozi Mukuru wungirije w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye, inzego z'umutekano zikorera mu karere, Umuyobozi wa Action Aid Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo  na Brac International.

Mu kwizihiza  uyumunsi, hatanzwe hamuritswe ibikorwa by'amajyambere  umugore wo mu cyaro agiramo ,uruhare, kugaragaza ibikibangamije ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye no gutanga inama ku bikwiye kwitabwaho,  gukangurira imiryango kubana  mu buryo bukurikije amategeko,   gukomeza guha umugore agaciro no gusaba abagabo   gukomeza kwimakaza ubufatanye n'abo bashakanye hagamijwe n'ubwuzuzanye. Mu kwihizihiza  uyu munsi  abaturage  baremewe ku buryo bukurikira: Inka 56,inkoko 310,ciment 42, Matealas 7, Imashini zidoda 4,Ipasi z'umuriro 4, Hashimimiwe abagore 35 biteje imbere bafasha n'abandi( Envelope na Certificat),hishyuwe MUSA ku miryango 30.

Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro, wabereye mu Karere ka Nyaruguru, abagore benshi bishimiye ibikorwa byo kubateza imbere birimo no guhabwa inka.


Mukandori Vestine, wo mu murenge wa Kibeho, yavuze ko yishimiye inka yahawe kuko izamufasha kubona ifumbire no kongera umusaruro mu buhinzi bwe. Ati: “Iyi nka ni impano y’agaciro, izamfasha kubona amata, ifumbire, kandi izamfasha kwiteza imbere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru yashimangiye ko guha abagore bo mu cyaro inka ari uburyo bwo kubafasha kugera ku bukungu burambye no kurwanya imirire mibi mu miryango. Yibukije abagore gukomeza kwitabira gahunda za Leta zirimo Girinka, gahunda z’ubwisungane mu kwivuza n’iterambere ry’imibereho myiza.

Abaturage n’abitabiriye uwo munsi bishimiye uburyo uwo muhango wabaye umwanya wo gushimira uruhare rw’umugore wo mu cyaro mu iterambere ry’igihugu.