Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

URUZINDUKO RW’AKARERE KA KIREHE MURI IDPMV MUNINI MU KARERE KA NYARUGURU.

Akarere ka Kirehe kagiriye urugendo shuri muri IDPMV Munini iri mu Karere ka Nyaruguru, rugamije kungurana ubumenyi n’ubunararibonye mu bijyanye no guteza imbere abatujwe muri mu midugudu ntangarugero no gucunga neza imishinga kandi ku buryo burambye.

Muri uru ruzinduko, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Gashema Janvier yakiriye intumwa z’Akarere ka Kirehe mu mudugudu Ntangarugero wa Munini ahatujwe Imiryango 48 itaragiraga aho iba. Intumwa z’Akarere ka kirehe ziyobowe n’umuyobozi w’aka karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ari kumwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka karere Madamu Kamana Diane bagize umwanya wo gusura ibikorwa remezo by’uyu mudugudu, basobanurirwa imibereho y’abahatujwe ndetse n’uburyo ubworoz bw’amatungo magufi buhakorerwa bubafasha mu kwiteza imbere.

Ubuyobozi bw’impande zombi bwagaragaje ko uru ruzinduko ari intambwe ikomeye mu gukomeza ubufatanye , hagamijwe gusangira ubunararibonye no gushyira hamwe imbaraga mu guteza imbere abaturage.

Abaturage batujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Munini mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko bishimiye bikomeye intambwe bagezeho mu kwigira. Barashimira Leta y'u Rwanda yabahaye amazu meza agezweho, asakaye neza kandi arimo ibikoresho byose by’ibanze.

Uretse gutura heza, abaturage barishimira gahunda y’ubworozi bw’ingurube bahawe nk’umushinga utanga umusaruro ufatika. Ubu bworozi buri kubafasha kubona ifumbire y’imishinga y’ubuhinzi n’amafaranga yo kwikenuza, bikaba umusemburo wo kuva mu bukene. “Kuba mu nzu y’ikirenga no kugira ubworozi buturengera byatumye twiyumvamo agaciro n’icyizere cy’ejo heza,”