ICYO GUHUZA IMIRENGE SACCO YOSE YO MURI NYARUGURU BIZAMARIRA ABATURAGE
Muri gahunda yo guhuza Imirenge SACCO 14 yo mu Karere ka Nyaruguru bizafasha abanyamuryango bazo kubona no gusaba serivisi z'imari hifashishijwe ikoranabuhanga aho bari hose mu gihugu bityo bibafashe kwihuta mu iterambere.
Ibi ni bibyagarutsweho kuwa 06/10/2025 mu nama y'umunsi umwe yahuje Umuyobozi w'Akarere Ushinzwe iterambere ry'Ubukungu Bwana Gashema Janvier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere Bwana Makuza Theogene,Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Imari n'igenamigambi, Abakozi ba Banki Nkuru y'u Rwanda ,Ikigo cy'Igihugu gishinzwe amakoperative, Abakozi bashinzwe guteza imbere umurimo n'ishoramari ku rweho rw'Akarere n'imirenge.
GUverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yo guhuza Imirenge SACCO kugira ngo zikorere ku rwego rw’igihugu nk’banki imwe ikorera mu nzego z’ibanze, yiswe “Unified SACCO”. Iyi gahunda igamije kunoza imitangire ya serivisi, kongera umutekano w’amafaranga y’abanyamuryango, no guteza imbere imikorere igezweho hifashishijwe ikoranabuhanga.
Abanyamuryango bazabona serivisi zihuse kandi zigezweho , Abanyamuryango bazajya babasha gukoresha serivisi z’imari aho bari hose mu gihugu, batagombye gusubira ku murenge wabo, binyuze mu ikoranabuhanga rihuriweho.
Kubijyanye Umutekano w’amafaranga .kubera ko ibikorwa byose bizaba bigenzurwa mu buryo buhamye, bizatuma amafaranga y’abanyamuryango acungwa kandi bifashe abacuruzi bato n’abaciriritse kubona serivisi z’imari hafi, no kugera ku masoko mashya, bityo binjize amafaranga menshi.