Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

HIZIHIJWE ISABUKURU YA 44 Y'AMABONEKERWA YA KIBEHO

Uyu munsi  kuwa 28/11/2025 ku butaka Butagatifu  bwa Kibeho   hizihirijwe Isabukuru y'Amabonekerwa ya Bikiramariya yabereye I Kibeho. Ni igikorwa cyitabiriwe  n'abakoze ingendo nyobokamana barurutse mu bihugu 11 by'Afueika,Ibihugu 5 by'Uburayi,Aziya no ku mugabqne wa Amerika.Igitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Achibishop wa Archidiocese ya Kigali Antoine Cardinal Kambanda   ari kumwe n'abashumba ba Diocèse Gatolika zo mu Rwanda  n'abapadiri baturutse hirwa no hino mu Rwanda no mu mahanga.

Uyu munsi  wahuriranye kandi no kwizihiza Imyaka 5 Antoine Cardinal Kambanda amaze ahawe na Papa  ububasha bwo kuba Cardinal wa mbere  mu Rwanda. Mu butumwa bwatanzwe  bwibanze ku    gukangurira abakristu kuba uumuri  no kurwanya ikibi, gushyira uruhare rwa Kiliziya mu kubaka umuryango no gusaba urubyiruko  gukomeza kuba  intangarugero.