Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

GUVERINERI KAYITESI YASABYE ABATURAGE GUSHYIRA IMBARAGA MU GUCA IMIRWANYASURI NO GUTERA IBITI

 Ubwo yifatanyaga n'abaturage b'imirenge ya Nyagisozi na Cyahinda mu  muganda wo gucukura imirwanyasuri ku nkuka z'igishanga cy'Urwonjya  gihingwamo n'abaturage 1742, yasabye abitabiriye umuganda wahujwe no guhyira mu bikora ibiteganijwe  mu kwezi ko kwimakaza umuco w'ubukorerabushake gukomeza gushyira imbaraga mu gucukura imirwanyasuri no gutera ibiti bivangwa n'imyaka.

Ibi yabigarutseho kuwa 09/10/2025  ubwo yifatanyaga n'abaturage  n'urubyiruko  mu  gushyira mu bikorwa ibikorwa byagenewe ukwezi ko kwimakaza umuco  w'ubukorerabushake mu rubyiruko, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo ari kumwe n'Inzego z'Umutekano ku rwego rw'Intara n'Akarere, Komite Nyobozi y'Akarere, Abajyanama mu nama Njyanama y'Akarere yifatanije  n'abaturage  b'iyi mirenge  n'urubyiruko rw'Abakorerabushake  mu muganda wo guca imirwanyasuri  ku nkuka z'iki gishanga  kuri ubu gihinzemo ibigori. 

Mu butumwa bwatanzwe Guverineri  yakanguriye abaturage  gukomeza kurwanya isuri, gutera ibiti bivangwa n'imyaka no  kohereza abana bose ku ishuri .