Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

BASABWE GUKOMEZA KWIMAKAZA GAHUNDA YA NDI UMUNYARWANDA MU MASHURI

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Dr. Murwanshyaka yasabye abayobozi b'ibigo  by'amashuri gukomeza gushyira imbaraga mu kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda no kwigisha indangagaciro na kirazira biranga umuco nyarwanda hagamijwe kwimakaz ubumwe n'ubugaheranwa.

Ibi  byagarutsweho kuwa  28/10/2025 mu nama yatangiwemo ikiganiro cya Ndi Umunyarwanda  cyatanzwe nas Pst Kabalisa  Anicet cyakanguriraga abayobozi b'Amshuri kwimakaza ubumwe  n'ubudaheranwa  mu mashuri 

Atangiza ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda biri guhabwa abayobozi b'ibigo  by'amashuri,Umuyobozi w'Akarere Dr. Murwanashyaka Emmanuel yagize ati  :"Ibiganza byanduye bitanga umwanda ariko ibiganza byiza bitanga ibitunganye.Tugomba gutungana mu mitekerereze,imikorere  n'inshingano."

Umuyobozi w'Akarere yakomeje asaba abayobozi b'ibigo by'amashuri kwimakaza indangagaciro na kirazira by'umuco  nyarwanda, kurerera u Rwanda ruzira  ivangura, kugaragaza  ibikibangamiye ubunyarwanda no guharanira kubaka imibereho mishya  y'abari mu mashuri

Mu kiganiro Pst kabalisa yatanze w yasabye abayobozi b'ibigo  by'amashuri kuba  abaswa mu  kibi no kuba abahanga mu kwimakaza icyiza   batera ikirenge mu cy'inkotanyi zabohoye u Rwanda, kugira ubwenge bwo kudodora ibidahwitse, kwitoza ubwenge bwo kuvuga ibyo babona  ariko bifite inyungu rusange, kubaka ibiteye ubwuzu no kungurana ibitekerezo ku karubanda, gutoxza abanyeshuri  gukemura ibibazo  mu buryo budahutaza no kwimakaza umuco w'amahoro n'ubworoherane.

 Ndi umunyarwanda  ni ishingiro ry'uburezi bubereye u Rwanda aRi nabwo buvumbitse  none  n'ejo.

Mu karere ka Nyaruguru  hari ibigo by'amashuri  120 bikorerwamo n'abarimu  3505  bita ku  abanyeshuri 109,651 baje  bahagarariye .