Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

ASAGA MILIYARI 4 YASHOWE MU KUBAKA AMACUMBI AFASHA ABASURA KIBEHO MU 2025/2026

Akarere ka Nyaruguru bwungutse hoteli ebyiri zije kongera itangwa rya serivisi zinoze ku macumbi akenerwa n’abakengerarugendo bajya mu ngendo nyobokamana i Kibeho.

Ni hoteli zirimo Hotel Kibeho yubatswe na Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, ifite ibyumba 36 iri kugana ku musozo. Izuzura itwaye asaga miliyari 2.2Frw.

Hari kandi Pacis Hotel y’Abenebikira igiye kuzura itwaye asaga miliyari 1.8 Frw. Iyi hoteli yaraguwe yongerwaho ibyumba 46 ndetse n’ibindi byumba rusange (dortoirs) bishobora kwakira abasaga 120, ibiyiha ubushobozi bwo kwakira abagera kuri 300.

Umubikira wo mu Muryango y’Abenebikira, Umutesi Marie Emilienne, ukorera muri Pacis Hotel, yabwiye IGIHE ko iyi hoteli na mbere yose yubatswe hagamijwe gusubiza ibyifuzo by’abagana Kibeho, bajyaga barara hanze.

Ati “Dufitemo ibyumba binini byajyamo abantu batandatu baziye rimwe gifite ubwiherero, ndetse twishimira ko ibyo bizafasha abaciye bugufi, kugira ngo na bo bisangemo. Twarabatekereje ngo na bo bajye ahantu heza.”

Umutesi yakomeje avuga ko nk’abantu babimburiye abandi mu rugendo rwo kubaka amacumbi y’abasura Kibeho mu myaka hafi 20 ishize, bikwiriye kubera abandi urugero.

Ati “Nkatwe twatangiriye ku kantu kafashaga abantu kuruhuka bafata akantu ko kurya gusa, bigenda bizamuka bishingiye ku busabe bw’abakiliya. Twatinyura n’abandi bakaza kubaka hano i Kibeho, kuko ntiwahomba.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko bakomeje gushyira mu bikorwa imishinga yo kongera amacumbi i Kibeho aho uretse izi nyubako zigiye kuzura, hari n’izindi eshatu ziri kuvugurwa.

Yagize ati “Turacyasaba abafatanyabikorwa biganjemo abikorera, kudufasha kongera ibikorwa bifasha abakerarugendo, ndetse no kwibuka gutanga serivisi nziza kugira ngo abagana Kibeho bashobore kubona serivisi zihuse kandi ntamakemwa.”

Ubusanzwe i Kibeho habarurwaga ibyumba byakira abantu 210. Izi nyubako zombi zigiye kuzura zizahita zikuba hafi gatatu uyu mubare.

Abasura Kibeho bageze kuri 1.200.000 buri mwaka, ibishimangira ko ubukerarugendo bushingiye ku myemerere bukomeje gutera imbere.