ABATURAGE BARASABWA GUTERA IBITI KU BWINSHI NO KUBIBUNGABUNGA
Ubwo yifatanyaga n'abaturage b'imirenge ya Mata na Kibeho mu muganda wo gutera ibizi ku mugezi wa Nyiramurongi ukikije imirima y'icyayi, Yasabye abaturage gukomeza gutera ibiti no kubibungabunga mu rwego rwo guhangana n'imihindagurikire y'ikirere.
Ibi Guverineri w'Intara y'Amajyepfo yabigarutseho kuwa 25/10/2025 ari kumwe na Komite Nyobozi y'Akarere , inzego z'umutekano ku rwego rw'Intara n'Akarere ubwo yifatanyaga n'abataturage mu muganda usoza ukwezi k'ukakira2025 ahatewe ibiti 5,500, Imigano 1,500; Alinusi 4,000 ku mpande zombi z'umugezi wa Nyiramurongi ku burebure bwa km 9.3 mu rwego rwo gukumira isuri mu mirima y'icyayi ikikije uyu mugezi.
Guberineri yakanguriye abaturage gukomeza gutera ibiti ahantu hose ari ngombwa kuko ibiti n i ubukungu, imirimbo kanbdi bifasha mu kubungabunga ibidukikije.
Muri uyu mwaka Akarere ka Nyaruguru kazatera ibiti bivangwa n'imyaka 1,497,967( zaterwamo amoko atandukanye yiganjemo: Grevillea, Alnus, Markhamia, ...),biti by'imbuto ziribwa 79,815( harimo Avoka, ibinyomoro, indimu n'ibyufe,....) hazasazurwa amashyamba ku buso bungana na ha 69.