Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

ABASHORAMARI BASABWE KUBYAZA UMUSARURO AMAHIRWE ABEREYE ISHORAMARI AGARAGAGARA MU KARERE KA NYARUGURU

 Ubwo yatangizaga  inama   y'ishoramari mu Karere ka  Nyaruguru, Minisitiri muri Minisiteri y'Ibikorwa  by'ubutabazi Maj.General (Rtd)Albert Musasira yasabye abashoramari kubyaza umusaruro  amahirwe abereye ishoramari agaragara mu karere ka  Nyaruguru.

 Ibi byavuzwe kuwa  11/12/2025 Mu cyumba  cy'inama cya Hotel Regina Pacis I Kibeho, aho kubufatanye  bw'Akarere ka Nyaruguru  na Rwanda Development Board  hakozwe inama yahuje ubuyobozi  n'abashoramari batandukanye.

 Ni inama yatangijwe ku Mugaragaro  na Minisiteri muri MINEMA Major General(Ttd) Albert Murasira  akaba n'Imboni ya Guvernoma mu Karere ka Nyaruguru. Iyi nama yitabiriwe   kandi na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo  Madamu Kayitesi Alice, Umuyobozi muri RDB Ushinzwe Ishoramari Madamu Michelle Umurungi, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Dr Emmanuel Murwanashyaka, Umuyobozi w'Imirimo rusange mu kigo cy'uhutaka n'Inzego z'Umutekano.

Muri iyi nama, Akarere ka Nyaruguru kagaragaje amahirwe abereye ishoramari  arimo ubukerarugendo  Nyobokamana, Ubuhinzi bw'icyayi, amateka n'umuco, ubutubuzi bw'imbuto y'ibirayi, ingufu z’amashanyarazi, uburezi, ubuzima,...naho Rwanda Development Board yagaraje icyo ifasha abashaka gushora imari kugirango imishinga yabo ishyirwe mu bikorwa.

Minisitiri Murasira yabwiye abashoramari ko badakwiye gushidikanya gushora imari  mu karere ka Nyaruguru kubera ko hari henshi bashora imari hari mo ubuhinzi, ubukerarugendo, n'ibindi.

Mu butumwa bwatanzwe   abashoramari basabwe gushora imari  ndetse Leta ibemera ko yiteguye kubafasha  kugira ngo bashore imari mu bikorwa bigamije  iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage. Akarere kubufatanye  n'Inzego  bireba, kemereye abashoramari ko  kitegute kubafasha kubona ubutaka  buryo bworohereza.

 Umuyobiozi w'Akarere ka Nyaruguru Dr Murwanashyaka Emmnauel  yagize ati' Hano hari amahirwe ashingiye ku bukerarugendo bw’iyobokamana aho Nyaruguru ikeneye ibikorwa remezo bihagije byo kwakira abagana Kibeho baje mu masengesho, hari ahantu nyaburanga  harimo  imirima n’imisozi bihinzeho ibyayi, ishyamba rya kimeza rya Nyungwe, Ibice bya Nyaruguru by’amateka yihariye, ubuhinzi bwa Kawa, Ubuhinzi bw’ibirayi, ubworozi, amavuriro, amashuri, ... ni byinshi byashorwamo Imari.'

Mu butumwa bwatanzwe   abashoramari basabwe gushora imari  ndetse ko Akarere ka  nyaruguru n'Ikigo cy'Igihugu cy'iterambere biteguye   kubafasha  kugira ngo bashore imari mu bikorwa bigamije  iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage. Akarere kubufatanye  n'Inzego  bireba, kemereye abashoramari ko  kitegute kubafasha kubona ubutaka  buryo bworohereza.