Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

ABANYESHURI BA SENIOR COMMAND AND STAFF COLLEGE BASHIMYE IBIKORWA BY’UMUTEKANO NO KURENGERA IBIDUKIKIJE.

Ku wa 01/04/2026, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Dr. Murwanashyaka Emmanuel afatanyije na Visi Meya Ushinzwe Imibereho Myiza Byukusenge Assumpta bakiriye itsinda ry’abanyeshuri n’abatoza baturutse muri Rwanda Senior Command and Staff College bari mu rugendoshuri rw’amasomo ya Senior Command and Staff Course.

Itsinda ryari riyobowe na Col. Emmanuel Rukundo rigizwe n’abaturutse mu bihugu 10 bya Afurika birimo u Rwanda, Ghana, Tanzania, Kenya, Sudani y’Epfo, Burkina Faso, Gineya, Senegal, Botswana na Somalia.

Nyuma yo gusobanurirwa uko Akarere ka Nyaruguru gacunga umutekano, karengera ibidukikije ndetse kagahangana n’imihindagurikire y’ikirere, iri tsinda ryasuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Cyivugiza wubatswe ku bufatanye n’Ingabo z’u Rwanda, ahatujwe imiryango 136 yavuye mu manegeka hafi y’umupaka w’u Burundi.Bimwe mu byo bashimye birimo Uburyo Akarere gakemura ikibazo cy’imiturire mibi, abaturage bakurwa mu manegeka bagatuzwa ahantu hatekanye, bafite ibikorwa remezo byose, uburyo Ingabo z’u Rwanda zifatanya n’Akarere mu kubaka imidugudu y’icyitegererezo, uburyo imyanda icungwa neza, bikaba urugero rwiza rw’isuku n’isukura no kurengera ibidukikije.

Nyuma yo gusura uruganda rw’Icyayi rwa Kibeho, bashimye uko uruganda rutanga akazi, rukazamura ubukungu n’imibereho y’abaturage.Abitabiriye uru rugendoshuri bavuze ko Nyaruguru ari isomo ryiza ku bihugu byabo mu bijyanye no guhuza umutekano, iterambere n’ibidukikije.