ABAJYANAMA BASABYE KWIHUTISHA GUFASHA ABASHORAMARI KUBONA UBUTAKA
Ubwo hakorwaga inama y'Inama Njyanama y'Akarere ka Nyaruguru yasuzumiwemo bimwe mu bikorwa bya Komite Nyobozi y'Akarere n'inyandiko yagejwejweho n'abaturage binyuze muri za komisiyo, inama njyanama yasabye ko hihutisha gufasha abashoramari kubina ubutaka bwo gushoraho imari bikajyana no kwihutishya gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka.
Ibi byagarutsweho kuwa 30/12/2025 mu nama y'Inama Njyanama yaguriyemo ba Perezida b'inama Njyanama z'imirenge n'Abayobizi b'amashami ku rwego rw'Akarere.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo no kureba icyakwihutisha iterambere ry'Akarere, Abajyanama basabaye ko hashyirwa imbaraga mu gushaka ubutaka abashoramari bifuje ko bwakubakwaho uruganda rukora imirasire y'izuba ndeste n'ibiryo by'amatungo byose bikorwa hashyirwa mu bikorwa igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka kubera inyungu rusange.
Muri iyi nama kandi abajyanama basabye gukomeza gukorana n'abahinzi b'icyayi kugira ngo hongerwe umusaruro mu bwiza no mu bwinshi. Ku bijyanye n' abahinzi b'icyayi bakorana na SCON bagaragagaje imbogomizi mu buhinzi bw'icyayi , hagaragajwe ko ubuyobozi bwakoranye n'Inzego zose bireba kugira imbogamizi bagaragaje zose zikaba zarakuweho.