ABAGEZE MUZABUKURU BIJEJEWE KO LETA IZAKOMEZA KWITA KU BAFITE AMIKORO MAKE
ubwo yifatanyaga n'abaturage mu kwizihiza umunsi mukuru w'abageze mu zabukuru, Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Gashema Janvier yijeje abageze mu zabukuru bo mu Karere ka Nyaruguru ko Leta izakmomeza kwita ku bafite amikoro make ariko anatanga umukoro ku bakiri bato wo gutegura neza amasaziro yabo.
Ibi yabitangaje kuwa 07/10/2025 mu muhango wo kwizihiza umunsi mukuru w'abageze muzabukuru ufite insanganamatsiko igira iti ‘Twite ku bageze mu za bukuru, dutegura ahazaza heza h’abakiri bato, ni inkingi y'iterambere rirambye' aho yari yifatanije n'abaturage b'Akagari ka Nkakwa mu murenge wa Nyagisozi