Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

ABAGERA KU 45000 BAKOREYE URUGENDO NYOBOKAMANA KU BUTAKA BUTAGATIFU I KIBEHO

Abalegiyo bagera  kubihumbi 45biganjemo abaturute muri Diyosezi  Gatolika zo mu Rwanda no mu  mahanga  bakoreye urugendo nyobokamana ku Butaka Butagatifu  i Kibeho aho  mu gitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro musenyeri wa Diyosezi Gatolika  ya Gikongoro  anasaba  abitabiriye uru rugendo   gutahiriza umugozi umwe no kwimakaza ubwuzuzanye.

Uru rugendo  nyobokamana rwakozwe kuwa Ku wa 19 Ukwakira 2025. Uru rugendo rwateguwe mu rwego rwo gushimira no kongera kwiyegurira Bikira Mariya wabonekeye abakobwa batatu b’Abanyarwandakazi mu mwaka wa 1981 ku bemera Gatolika.Muri uru  rugendo aba   bashyitsi bari baturutse imihanda yose  baturiwe Igitambo cya Misa n'Umushumba wa Diyosezi Gatolika  ya Gikongoro Mgr Hakiziamana Celestin aho yabasabye  gukomeza gutahiriza umugozi umwe  no kwimakaza ubwuzuzanye mu bagize umuryango.

Abitabiriye urugendo bavuze ko byabahaye amahoro mu mitima, kubabarira no gukomeza kubaho mu bumwe n’abandi. Uru rugendo rwaranzwe n’ibikorwa byo kwiyunga n’Imana, gufasha abatishoboye no gusabira igihugu kugira ngo gikomeze kuba mu mahoro.