Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

ABAFITE UBUMUGA BASHYIKIRINZWE INYUNGANIRANGINGO

Ubw o hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w'abantu bafite ubumuga,  abafite ubumuga  bo mu karere ka Nyaruguru bahawe insimburangingo banizezwa ko Leta izakomeza kubashyigikira mu bikorwa bakora hagamijwe iterambere  ry'ubukungu n'imibereho myiza.

 Ku rwego rw'Akarere uyu munsi wizihirijwe  kuwa 03/12/2025 mu Kagari ka Nyabimata, Umurenge wa Nyabimata aho abaturage  bifatanije n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere, Umuhuzabikorwa n'Inama y'Igihugu y'Abantu bafite ubumuga, Umuyobozi wa Polisi mu Karere, Uhagarariye Umuyobozi w'Ingabo mu Karere, Umuyobozi wa RIB mu Karere na NISS, Umufatanyabikorwa UPHLS, Caritas Rwanda.

Mu kwizihiza uyu munsi hatanzwe amagare korohereza abafite ubumuga, inkoni y’umweru n'imbago zibafasha ndetse hanamurikwa bimwe mu byo Koperative y'abafite ubumuka  ikora, imboganizi bafite ndetse Umuyobozi w'Akarere abizeza ko Koperative yabo igiye gukomeza gushyigikirwa kugira ngo bakomeze biteze imbere.

Mu butumwa bwatanzwe  bwibanze ku gushimira Nyakubakwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame we wimaka Imiyoborere idaheza  kandi iha agaciro abantu bafite ubumuga, kwishimira ko insinburangingo n'inyunganirangingo zisigaye zitangwa hifashishijwe ubwisungane mu kwivuza, kwirinda ibyaha bibangamira abaturage  n'abafite ubumuga by'umwihariko, kwizeza a afite ubumuga ko Leta izamomeza kubaha agaciro no gushyigikira ibikorwa bakora bagamije iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza.