ABADEPITE BAKURIKIRANYE ISHYIRWA MU BIKORWA RY’INGENGO Y’IMARI MU KARERE KA NYARUGURU
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, yakiriye Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko barimo Hon. Pie Niyeyimana, Hon. Mukandanga Speciose, na Hon. Kayitesi Sarah, bagiriye uruzinduko rw’akazi muri aka karere rugamije gusuzuma uko ingengo y’imari yemejwe ikoreshwa, kureba imbogamizi zidindiza imishinga ikomeje, no kugaragaza ibyihutirwa bikeneye ubuvugizi ku rwego rw’igihugu.
Intego nyamukuru kwari ugusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari rigeze mu nzego z’ingenzi, no kugaragaza imbogamizi zikeneye ubuvugizi mu byazibandwaho mu gutegura ry’ingengo y’imari y’igihugu y’umwaka wa 2026/202 n'igenamigambi ry'imishinga y'imyaka myinshi.
Ababadepite basuye Akarere ka Nyaruguru kuwa 15 Mutarama 2026 bakoranye inama na Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere,Inzego z’umutekano ku rwego rw’Akarere,Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gisirikare bya Munini,Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge,Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA)Abahagarariye ikigo cy’amashanyarazi (REG) n’icy’amazi (WASAC).
Muri uru ruzinduko, Akarere ka Nyaruguru kagaragaje ishusho rusange y’uko ingengo y’imari yemejwe yashyizwe mu bikorwa mu nzego z’ubuzima, ibikorwa remezo, amazi n’isuku, amashanyarazi, n’ikusanywa ry’umusoro w’imbere mu gihugu.
Abadepite bari hamwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere n’inzego z’umutekano, basuye imirima y’icyayi ya COTHEMUKI n’uruganda rw’icyayi rwa Muganza-Kivu bakorana n’umushinga wa PSAC mu guteza imbere ubuhinzi bw’icyayi no gushyigikira abahinzi.
Imihanda idagije: Kutagira imihanda ihagije yo gutwara icyayi mu mirenge 7 COTHEMUKI na PSAC bakoreramo.
Hasuwe kandi umuhanda Nyagisozi-Remera-Nshili-Border wkm18 a uri kubakwa uhuza Nyagisozi-Remera n'umupaka wa Nshili aho biteganijwe ko uzuzura utwaye asaga miliyari 16 z’amafaranga y’u Rwanda.