SERVISI ZITANGIRWA MU ISHAMI RY'UBUZIMA
Ubwisungane mu kwivuza
Gushishikariza abaturage kugira ubwisungane mu kwivuza n”ubufatanye igihe habonetse ikibazo ngo gikemuke mu maguru mashya abivuza nabone serivisi inoze,
Iterambere ry ”ubuzima no kwirinda indwara
- Kuzamura ibipimo by ”ubuzima hagamijwe gusigasira imibereho myiza y ”abaturage muri rusange,
- Kurwanya indwara z ”ibyorezo n ”izindi ndwara no gushishikariza abaturage kuzirinda hakorwa ubukangurambaga ku bufatanye n ”izindi nzego,
- Gukorana n“amakoperative y ”abajyanama b” ubuzima
- Guhuza no kugenzura amavuriro ya leta n ayigenga
- Ibitaro by akarere 1
- Ibigo nderabuzima 25
- Amavuriro y ibanze 71
- Amavuriro yigenga 3
- Aho bagurira imiti (Private pharmacy )3
- Gutanga ubujyanama ku bibazo by ubuzima muri rusange
- Gukangurira no gukurikirana amavuriro kwandika abana bavukira kwa muganga no kwandukura abapfuye mu bitabo by irangamimerere(CRVS)
Imirire
- Gukangurira ababyeyi gutegura indyo yuzuye kandi iteguranye isuku
- (Kwitabira igikoni cy umudugudu,kubaka uturima tw igikoni.....)mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n igingwira mu bana
- Gukurikirana imikorere y ingo mbonezamikurire
- Kumenyesha ababyeyi serivisi z imbonezamikurire,bashishikarizwa kohereza abana mu ngo mbonezamikurire y abana bato
- Kuzamura uruhare rw abafatanyabikorwa mu kuzamura imyumvire y ababyeyi ku mbonezamikurire y abana bato
Isuku n isukura
- Gukora ubukangurambaga kw isuku n isukura ,abaturage bakangurirwa kugira umuco w isuku muri rusange
- Kugenzura isuku rusange mu ngo n ahahurira abantu benshi
- Ubufatanye n izindi nzego mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y abaturage
- Gukorana n abafatanyabikorwa bakora mu rwego rw ubuzima mu nkingi zitandukanye